Nyamasheke Kivu Belt Festival: Abashoramari bamurikiwe amahirwe ari muri Nyamasheke.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bufatanyije n’ Urugaga rw’Abanyamahoteli mu Rwanda (Rwanda Hospitality Association) bwateguye Iserukiramuco ryo kumenekanisha amahirwe y’Ishoramari ndetse n’Ubukerarugendo agaragara muri aka karere ryiswe “Kivu Belt Festival” ryasojwe  kuri uyu wa 19 Ukwakira 2019.

Hasozwa iri serukiramuco habaye ibikorwa bitandukanye byabimburiwe n’imikino inyuranye yitabiriwe n’amakipe yo mu Karere ka Nyamasheke ndetse no mu tundi turere nka Karongi:

·        Gusiganwa ku magare

·        Gusiganwa ku maguru

·        Umukino w’Intoki wo ku mucanga (Beach Volley)

·        Amarushanwa yo  koga

·        Amarushanwa yo gutwara ubwato

Iyi mikino yose yitabriwe n’ibyiciro byombi(Abagore n’Abagabo.

Uretse iyi mikino kandi Abashoramari bagera kuri 80 bitabiriye ibi biroro batemberejwe mu Kiyaga cya Kivu bahera ku Mugonero mu Murenge wa Mahembe berekeza ku I Shara mu Murenge wa Kagano.

Muri uru rugendo abashoramari beretswe ahantu hatandukanye habereye gushora imari yaba mu Bukerarugendo ndetse n’Amahoteli.

Bamwe mu bitabiriye bishimiye uru rugendo bavuga ko babonye ibyiza byinshi batatekerezaga ko bir muri aka karere bavuga ko uru rugendo rwababereye imbarutso yo gutekereza icyo bakora bagashora imari ahantu heza nk’aha.

Semanyenzi Pascal yagize ati :” Jyewe n’ubundi narinaratangiye umushinga wo kubaka ihoteli muri izi nkengero z’Ikiyaga ariko ubu ngiye no gushyiramo ubwato bwifitemo amacumbi ku buryo mu kwezi kumwe imishinga izaba itangiye.

 

Amahirwe y’Ishoramari mu Karere ka Nyamasheke ashingira ku bintu bikurikira :

1.   Akarere ka Nyamasheke kagizwe n’Imirenge 15 kdi muri yo 10 ikora ku kiyaga cya Kivu indi 5 igakora kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

2.   Igice gikora ku kiyaga cya Kivu ni igice kibereye kubakwaho amahoteli kubera ubwiza nyaburanga buhari.

3.   Mu kiyaga cya kivu hagaragaramo ibirwa n’imyigimbakirwa yabyazwa umusaruro n’abashoramari

4.   Mu kiiyaga cya Kivu hagaragaramo ibigobe bibereye kororerwamo amafi.

5.   Akarere ka Nyamasheke gafite ikirere cyiza kibisikanya imvura n’izuba.

6.   Akarere ka Nyamasheke ni Akarere kabereye ubuhinzi n’Ubworozi:

·        Igice kinini giherereye kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe gihingwamo icyayi

·        Ikindi gice gihingwamo kawa kandi nziza cyane

·        usibye ibihingwa ngengabukungu, Akarere ka Nyamasheke gahinga ibishyimbo, ibigori, imyumbati, soya,…

7.   Akarere ka Nyamasheke gafite Umuhanda munini wa kaburimbo ugahuza n’uturere twa Rusizi na Karongi ndetse n’indi mihanda ifasha mu kugeza umusaruro ku isoko

8.   Ubuhahirane n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buroroshye hifashishijwe amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

9.   Ubworozi bw’inzuki mu nkengero za Pariki ya Nyugwe no hirya no hino mu mashyamba.

10.               Akarere ka Nyamasheke kabonekamo ahantu habumbatiye amateka ndetse n’ah’Ubukerarugendo. Aha twavuga :

·        Akarwa k’abakobwa

·        Ibigabiro by’umwami Rwabugiri

·        Umwaro w’Umwami

·        Kwa Mwungeri wa Nyankaka

·        Amacukiro y’Inka z’Umwami Ruganzu

·        Ikigaga (kwa Richard Kndti): Aho abazungu bageze bwa mbere bavuye mu cyahoze ari Zayire.

·        Ku Ntango y’Umwami

·        Nyamirundi

·        Ku Kayenzi : ahantu Umwami yambukiye atera ku Ijwi.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubukerarugendo no Kubungabunga Ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere Kageruka Ariella yavuze ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere kitazahwema gushyigikira iki gitekerezo cyiza cyo guteza imbere Akarere ka Nyamasheke.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yashimiye Akarere n’Abafatanyabikorwa bako bateguye uyu Munsi anasaba ko koko waba imbarutso y’Iterambere ry’ aka Karere abantu bakagashoramo imari bikabungura ariko bikanahindura imibereho y’Umuturage.

Abakinnyi bahize abandi muri iyi mikino yose bahawe ibihembo

 Iyi  minsi itatu y’ Iserukiramuco yanabaye umwanya mwiza wo kigisha abakiri bato uburyo bwo kuzamura imyumvire mu ishoramari n’Ubukerarugendo binyuze mu biganiro mpaka byabaye muri amwe mu mashuri yisumbuye na Kaminuza ya Kibogora.