Ishuri rikuru rya Kibogora ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 448

Ku nshuro yabo ya gatanu, Ishuri Rikuru rya Kibogora “Kibogora Polytechnic (K.P)” ryatanze impamyabushoibozi ku barirangijemo bagea kuri 448 barangije mu ashami atandukanye yigishwa muri iri shuri.

Abanyeshuri barangije muri ri shuri bavuga ko bahakuye impamba ifatika igiye kubafasha guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Mugabo Charles wavuze mu izina ry’abandi barangije yagize ati “Aka tuhakuye ubumenyi tugiye kwifashisha hanze aha kandi twiteguye rwose guhangana ku isoko ry’umurimo”.

Umuyobozi Mukuru w’iyi Kaminuza Mukamusoni Daria arahamya ko iri shuri rihagaze neza mu ruhando rw’andi mashuri ndetse ko nta shiti bafitiye icyizere abaharangije. Ibi kandi abivuga anashingiye ko nka bamwe mu baharangije mu ishami ry’ Igiforomo n’Ububyaza bakora ibizamini bibemerera kujya mu rugaga rw’abaforomo n’ababyaza usanga batsinda ibizamini ku ijanisha riri hejuru ya 98%, ikintu abona ari icyo kwishimira cyane.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yashimiye ubuyobozi bw’ iri shuri uburyo bufasha abaturage barituraniye mu mibereho yabo ya buri munsi hashingiwe ku bumenyi buririmo. Yasabye abarangije kubyaza umusaruro ubumenyi bahakuye maze bakaba umusemuro mwiza w’aho bagiye.

Kibogora Polytechnic (K.P) yigishwamo amashami ane ari yo:

1.       Ubuzima (Health Sciences) burimo udushami dutandukanye:

  •       Ubuforomo (General Nursing  )

  •          Ububyaza (Midwifery)

  •          Laboratwali (Biomedical Laboratory)

2.       Ubucuruzi n’ Iterambere (Business and Development Studies) harimo udushami twa :

  •          Ubukungu n’Icungamutungo (Economics and Management)

  •          Iterambere ry’ Icyaro (Rural Development)

3.       Uburezi (Education):

  •          Kwigisha Icyongereza n’ Igifaransa (Education with English and French   )

  •          Kwigisha Icyongereza n’ Ikinyarwanda (Education with English and Kinyarwanda)

  •          Kwigisha Icyongereza n’ Igiswahili (Education with English and Kiswahili )

  •          Kwigisha Ubumenyi bw’isi n’Amateka (Education with Geography and History )

  •           Impamyabumenyi mu by’ uburezi (Post Graduate Diploma in Education   )

4.       Theology (Tewologiya): Iri shami rya ryigishwa ku bufatanye na “Hope Africa University” yo mu Gihugu cy’ u Burundi.

Ishuri Rikuru rya Kibogora ni ishuri ryigenga ryashinzwe mu mwaka wa 2012 rihabwa Ubuzima Gatozi n’ Iteka rya Minisitiri No 7/2015 ryasohotse mu Igazeti ya Leya No 03 yo kuwa 19/01/2015.

Ku ikubitiro iri shuri ryashinzwe n’umuryango w’ababyeyi bo mu Itorero Methodiste Libre ry’ u Rwanda  uharanira guteza uburezi imbere (APMLPE) kugeza aho rishyinzwe mu maboko y’ubuyobozi bw’ Itorero Methodiste Libre ry’ u Rwanda ahagana