Abantu Bafite Ubumuga barishimira intambwe imaze guterwa mu kubaha uburenganzira bwabo

Kuri uyu wa 3 Ukuboza Akarere kifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ Abantu Bafite Ubumuga wanahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga w’ Inkoni Year ubusanzwe wizihizwaq ku wa 15 Ukwakira.

Uyu munsi wabimburiwe n’ umukino w’intoki “Sitball” wakinwe na bamwe mu bantu bafite ubumuga unogera abantu bitabiriye banishimira ko burya abantu bafite ubumuga bajya bagira umwanya wo kwidagadura bakanezerwa.

Nyuma y’umukino habaye urugendo rwo kuzirikana no guha agaciro inkoni year ruva ku Ishuri Ryisumbuye rya Gafunzo ari na ho hakiniwe uyu mukino, rwerekeza ku biro by’Umurenge wa Shangi ahakomereje ibindi biganiro.

Ibiganiro byatanzwe bayagarutse ku ntabwe igaragarira bose u Rwanda rumaze gutera mu kwita ku bantu bafite Ubumuga, gukangurira abantu kwirinda gukomeretsa abantu bafite ubumuga bakoresha amagambo abasezereza, babahamagara amazina abapfobya n’ ibindi bitaberekana nk’abantu binabaviramo kwitinya no kutigirira icyizere.

Mu buhamya bwa David Irambona ufite ubumuga bwo kutabona , yavuze ko amaze kugera kuri byinshi akesha kuba yaritinyutse. Kuri ubu uyu David acuruza serivisi y’ihererekanya ry’Amafaranga rizwe nka me2you ndetse akaba ashobora no kuboha imipira y’ubudodo yo kwambara kuko yabyize. David akangurira bagenzi be gukura amaboko mu mifuko bagakora bakiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mukamana Claudette wari umushyitsi Mukuru kuri uyu munsi na we yashimyw intabwe abafite ubumuga bamaze gutera maze abasaba gukomeza anabizeza ko nta cyo Akarere katazakora ku neza yabo.

Abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye uyu munsi na bo bagaragaje ko bashyigikiye Abantu bafite ubumuga maze banatanga inkunga yo kubafasha mu buzima bwa buri munsi. Inkunga batanze irimo imba, amagare ku bantu bafite ubumuga bw’ingingo, amavuta ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu ndetse n’amafaranga yo gufasha imwe mu miryango ifite abantu bafite ubumuga muri gahunda ya Gira ubucuruzi.