Umuganda usoza ukwezi k’Ukuboza waranzwe no gushakira abatishoboye aho kuba

Umuganda usoza ukwezi k’Ukuboza wibanze ahanini mu gushakira aho gutura imiryango imwe n’imwe itishoboye, abasenyewe n’ibiza ndetse n’abimuwe ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Murenge wa Kanjongo Akagari ka Raro mu Mudugudu wa Musasa ahahuriye imbaga y’Abaturage bo mu tugari twa Raro na Susa

Abitabiriye umuganda kuri site ya Musasa bashije ibibanza 11 bizaubakirwamo abatishoboye badafite aho gutura bakaba bazakomeza gufashwa n’abaturage gutuzwa neza hakorwa imiganda ndetse aho bishoboka bunganirwe n’Akarere kugira ngo nabo batuzwe neza.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’ Ubukungu Ntaganira Josue Michel yashimiye abaturage uburyo bitabiriye ari benshi abasaba gukomeza ubwo bufatanye muri ahunda zose kuko gufatanya ari ingenzenzi.

Hanatanzwe kandi ibiganiro bikangurira abaturage kurushaho kwkirindira umutekano cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru, kwirinda ibiyobwabwenge, gukumira ibyaha, kugira isuku mu ngo no  ku mubiri,..

Uyu muganda wanitabiriwe n’inzego z’Umutekano .