Abagororwa 37 mu rugendo rwo gusaba imbabazi abo bahemukiye muri jeniside yakorewe abatutsi

Hashize iminsi itari mike abagororwa bafungiye  icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi bakomoka mu Karere ka Nyamasheke bafungiye icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi bagororerwa muri gereza ya Rusizi (abagabo) n’iya Nyamagabe (Abagore) batangiye urugendo rwo kwemera icyaha no  kugisabira imbazi mu rwego rwo kwiyunga n’imiryango bahemukiye ku bufatanye n’Umuryango witwa Fondasiyo DiDé (Foundation Dignité en Détention) n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.

Muri uru rugendo rw’abagororwa bemeye icyaha, baraganirijwe bagera ku rwego bumva uburemere bw’icyaha bakoze, bahitamo gutuma ku miryango bahemukiye mu nyandiko, ku bufatanye n’uyu muryango babasanga ku magereza, baraganira basaba imbabazi abandi na bo bemera kubababarira.

Muri uru rugendo, kuri uyu 30 Mutarama 2020, Akarere gafatanyije n’aba bafatanyabikorwa bazanye abagororwa 37 bahura n’imiryango bahemukiye ariko noneho bahurira mu Murenge wa Bushenge ahari hahuriye abahemukiwe baturutse hirya no hino mu mirenge igize Akarere ndetse na bamwe mu miryango y’aba bagororwa baritabiriye.

Ku ruhande rw’abahemukiwe, bashimira iyi tambwe ababahemukiye bateye kkkandi ko bashimishwa no kubona ababasab imbabazi kuko bo bemera ko bazifite rwose ko ahubwo ikibazo ari uko bababhemukiye bakomeza kwinangira. Bagaragaza kandi ko biteguye kubakira no gufatanya nabo kubaka Igihugu igihe bazaba barangije ibihano byabo.

Umunyamabaga Nshingwabikorwa  wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yasobanuye ko iki gikiorwa ari ingirakamaro kandi ko ubumwe n’ubwiyunge budashoboka igihe Abanyarwanda bacyubakiye ku nzika n’inzigo.

Yashimiye aba bagororwa bamaze gutera iyi ntabwe ikomeye mu bumwen’ubwiyunge anabasaba gukomeza kubera umusemburo bagenzi babo bataragera kuri uru rwego.

Yashimiye kandi byimazeyo imiryango yahemukiwe kubera igikorwa cy’ubupfura n’ubutwari bwo gutanga imbabazi ku babakoreye icyaha cy’indengakamere, ariko avuga k ari yo nzira yonyine yo kugera ku Bumwe n’ Ubwiyunge byuzuye.

Indi sango nk’iyi itegerejwe mu mwezi kwa Weryrwe ubwo abagore bagororerwa muri Gereza ya Nyamagabe na bo bazahuzwa n’abo bahemukiye babasanze mu Karere.