Hatangijwe umuyoboro w’Amazi Gatare-Nyamirundi uzakemura ikibazo cy’amazi meza mu mirenge 3

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mukamana Claudette  yatangije imirimo yo kubaka umuyoboro w’Amazi Gatare-Nyamirundi  ureshya na km 27

Biteganyijwe ko uyu muyoboro uzuzura mu mezi 7 utwaye miliyoni zisaga 331  ukazageza amazi meza ku ngo 3560   zo mu mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri. By'umwihariko uzakemura ikibazo cy'amazi  mu Kagari ka Ntango.

Abaturage bagiye bavuga ko bashimishijwe n’uyu muyoboro kuko uzakemura bimwe mu bibazo baterwaga no kutagira amazi meza igihe cyose bayakeneye kuko byabasabaga kuvoma amazi menshi bakayabika kuko atabonekaga iminsi yose bitewe no kuyasaranganya.

Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage gufata neza amazi n’ibikorwa remezo muri rusange kugira ngo bibashe kuramba no gutana umusaruro byitezweho.

Muri rusange abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bafite amazi meza ku kigereranyo cya  82.3% bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose 100% bazaba bavoma amazi meza.