Inama Njyaama y’Akarere yatoye ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2019-2020

Kuri uyu wa 1 Werurwe 2020 Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Dr Ndabamenye Telesphore yayoboye inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere, yari igamije gusesengura no kwemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2019-2020. Abajyanama batoye ingengo y' imari ivuguruye ingana na 26,696,598,367Frw mu gihe iyari yatowe y’umwaka muri Kamena yari 24,702,250,588 Frw. Nk'uko byasobanuwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Akarere akaba n'Umugenga w'Ingengo y'Imari, Inyongera ya 1,994,347,779 Frw yashingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo : 1. Frw yari ari ku makonti mu ntangiriro z'umwaka wa 2019/2020 (opening balance), 2. Umushinga mushya w’inyubako z’amashuri 3. Inyongera ku ngengo y’imari yo kubaka isoko rya Rugari 4. Imishahara y’abarimu