Ikigo nderabuzima cya Yove cyashyikirijwe ingobyi y’ ababarwayi

Ikigo nderabuzima cya Yove giherereye mu Murenge wa Cyato cyari kimaze igihe  kidafite imbangukiragutabara yiharie ibafasha kugeza umurwayi ku bitaro bya Kibogora kubera ko indi yari ihasanzwe ashaje.

Nk’ uko byari byashyizwe mu Mihigo y’ Akarere, kuri uyu wa 22 Nzeri Umuyobozi w’ Akarere yashyikirije abaturage ba Cyato imbangukiragutabara nshya baguriwe.

Abaturage bagaragaje ibyishimo batewe no kuba  bahawe iyi mbangukiragutabara vavuga ko izajyya ibafasha kubona serivisi z’ ubuzima bitabagoye cyane cyane ku bagore bajya kubyara.