Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

UMUSANZU W'INAMA Y'IGIHUGU Y'ABAGORE MU GUKURA MU MAKIMBIRANE IMIRYANGO 529

 

Kuri uyu wa 25 Kanama 2026 mu karere ka Nyamasheke hateranye Inama Rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore. Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw'umugore mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Ni inama yitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Mupenzi Narcisse ari kumwe na bamwe mu bagize komite y'umutekano y'Akarere itaguye n'abagize komite z'Inama y'Igihugu y'Abagore uhereye ku mudugudu kugeza ku rwego rw'Akarere na bamwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere. 

Mu ijambo ritangiza iyi nama, umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yagarutse ku ruhare rw'abagore mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, agaragaza ko umugore afite uruhare rukomeye mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, aboneraho gusaba abagore gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge no kugarura urubyiruko ku myifatire mbonezabupfura. 

Yakomeje abagaragariza ko umuryango wugarijwe n'ibibazo binyuranye by'umwihariko ibifite uruhare mu gutakaza indangagaciro z'ubupfura ari naho usanga urubyiruko rukura imyifatire idakwiye. Yasabye ko nk'ababyeyi, habaho kwisuzuma bakareba uruhare rwabo kugira ngo babashe gufasha abakiri bato bazavemo abanyarwanda b'ejo hazaza bafite indangagaciro nyarwanda. 

Madamu Mukakabogora Anastasie Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere ka Nyamasheke, yagaragaje ibikorwa byinshi inama y'igihugu y'abagore yagizemo uruhare ifatanyije n'abafatanyabikorwa n'ubuyobozi bw'Akarere, birimo ibikorwa bishamikiye ku mibereho myiza y'abaturage ariko by'umwihariko igikorwa iyi nama yagizemo uruhare, imiryango igera kuri 529 igafashwa kuva mu makimbirane mu mwaka wa 2025-2026. Imiryango yose yabanaga mu makimbirane yari 709, muri iyo miryango 529 ifashwa kuyavamo. Imiryango yavuye mu makimbirane irimo 150 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko, ugasanga iyo mibanire yaragiraga uruhare mu makimbirane.

Ibitekerezo binyuranye byatanzwe muri iyi nama byagiye bigaragaza uruhare rw'umugore mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, hareberwa hamwe bimwe mu bibazo byugarije umuryango n'ibikwiye gukorwa kugira ngo umugore abe umusemburo w'impinduka zigeza ku muryango ushoboye kandi utekanye. Muri iyi nama kandi Inama y'igihugu y'Abagore ku rwego rw'Akarere yasinyanye imihigo ya Mutimawurugo umwaka wa 2026-2027 n'Umuyobozi w'Akarere.