Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside
Kuri uyu wa 07 Mata 2026 ubwo mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi mu gihugu hatangizwaga icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura ry'ibyo babwirwaga bibasunikira mu macakubiri n'inzangano, byatumye u Rwanda ruhura n'akaga ka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibi Meya Mupenzi Narcisse yabigarutseho ubwo yari afasha umwanya wo kugira icyo avuga ku bitekerezo byatanzwe n'abaturage ku kiganiro kijyanye no #kwibuka32 cyatanzwe muri iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Meya Mupenzi Narcisse yaboneyeho gusaba abitabiriye itangizwa ry'icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka n'abaturage muri rusange gusesengurana ubushishozi ibyo babwirwa cyane cyane ku mateka y'u Rwanda bagahitamo ibibafasha gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda.
Yibukije by'umwihariko urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga kuko ari ho abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside n'andi macakubiri babinyuza, kandi izi mbuga nkoranyambaga zikaba zihutisha ubutumwa, bityo asaba urubyiruko gushishoza no kunyomoza abo bikinga inyuma y'ibitekerezo byuje ingengabitekerezo ya Jenoside n'andi macakubiri bagamije kuyobya benshi.
Umuyobozi w'akarere kandi yavuze ko kwibuka bidakorwa mu minsi 100 cyangwa mu cyumweru cy'icyunamo gusa, ashimangira ahubwo ko ari igikorwa gihoraho. Yavuze ko kuba akarere karahisemo gutangiriza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorwe abatutsi ku Rwibutso rwa Gashirabwoba byari ukugira ngo imidugugu yegereye uru rwibutso ihahurire iganire ku mateka ya Jenoside yakorewe abatusti n'urugendo rwo kwiyubaka nk'uko insanganyamatsiko yo kwibuka ibigarukaho “Kwibuka Twiyubaka”.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gashirabwoba ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi igera ku bihumbi 20,204.
Kanda hano https://youtu.be/CKBC6UwdOVY ukurikirane mu mashusho inshamake y'itangizwa ry'icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
"Kwibuka Twiyubaka"
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…