Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ifoto y'abakinnyi ba Mahembe ,Abayobozi babo Nyuma yo kwegukana igikombe ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba

Ku wa 29 Weruwe 2026 Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe mu cyiciro cy'abagore yatwaye igikombe mu mikino y'Amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2025-2026 ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ikomeza kuba ubukombe muri iki cyiciro cy'amakipe y'abagore muri iyi Ntara. 

Urugendo rw'iyi kipe rwatangiriye mu mikino ya ½ kubera ko yari yaritwaye neza umwaka ushize aho yatwaye ighikombe ku rwego rw'Intara n'Igihugu, bityo mu mikino ya ½ ihura n'ikipe y'Umurenge wa Murambi wo mu karere ka Karongi, Mahembe ikomeza ku bitego 6-0 mu mikino yombi. 

Umukino wa Nyuma wahuje Mahembe na Rusebeya yo mu karere ka Rutsiro kuri stade ya Rubavu, Mahembe yatsinze Rusebeya ibitego 2-0 yegukana igikombe ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba. 

Mbere yo kugera ku rwego rw'intara, ku rwego rw'Akarere ka Nyamasheke ikipe y'umurenge wa Mahembe yari yatangiriye mu mikino ya ¼, ihura n'abakobwa ba Gihombo, aba banyagirwa ibitego 9-0, naho mu mikino ya ½ ku rwego rw'Akarere, Mahembe yakuyemo umurenge wa Macuba ku bitego 2-0.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->