Bamwe mu baturage batishoboye ba Nyamasheke bafashijwe n'itorero ADEPR Paruwasi ya Nyamasheke
Ku wa 28 Kamena 2026 mu karere ka Nyamasheke hasojwe igiterane cy’iminsi ibiri y’ivugabutumwa cyateguwe n’itorero ADEPR Paruwasi Nyamasheke mu rwego rwo kubwiriza ijambo ry’Imana no gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, gukumira amakimbirane mu miryango no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Muri iki giterane kandi hatanzwe inkunga igenewe abaturage batishoboye ihwanye na miliyoni 4,59,4000 z’amafaranga y’u Rwanda harimo igice cyatanzwe na Korali Hoziyana yaturutse i Kigali n’icyatanzwe n’uruhande rwa ADEPR Paruwasi Nyamasheke.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukankusi Athanasie yashyikirijwe inkunga yagenewe kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage ingana na miliyoni 2,344,000 afatanya kandi na ADEPR gushyikiriza imashini zidoda abana b’abangavu 10 batewe inda, gutanga amatungo magufi 10 ku bagore b’abapfakazi bari mu rugendo rwo kwikura mu bukene (graduation), mudasobwa 2, hanatangwa n’izindi mpano zirimo imyambaro.
Madumu MUKANKUSI yashimiye itorero ADEPR Paruwasi ya Nyamasheke na Korali Hoziyana ku butumwa batanze muri iki giterane n’inkunga yabo mu gushyigikira iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage b’akarere ka Nyamasheke, agaruka kandi ku butumwa bujyanye no gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, aho yasabye abagabo kwirinda icyo cyaha kuko Imana icyanga kandi na Leta ubwayo ikaba ikirwanya.
Yasabye abangavu kudatwarwa n’irari ngo bemere gushukwa n’ababashora mu bikorwa by’ubusambanyi, aboneraho gusaba abaturage bitabiriye igiterane kugeza ubutumwa bwatanzwe ku bandi batitabiriye igiterane.
Iki giterane cyaberaga mu murenge wa Kanjongo mu kagari ka Kibogora, kikaba cyaritabiriwe n’abakristo b’itorero ADEPR n’abandi baturutse mu yandi matorero.
Itorero ADEPR kimwe n’indi miryango itegamiye kuri Leta igira uruhare mu gushyigikora ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Akarere.
Ku wa 28 Kamena 2026 mu karere ka Nyamasheke hasojwe igiterane cy’iminsi ibiri y’ivugabutumwa cyateguwe n’itorero ADEPR Paruwasi Nyamasheke mu rwego…
Kuri uyu wa 29 Kamena 2026 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Nyamasheke, Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke Pro. Kamana Emmanuel yayoboye…
Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 ba Mutimawurugo b'Akarere ka Nyamasheke bari kumwe n'Umuyobozi w'AKARERE ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, Umuyobozi…
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…