Mu nama isanzwe ya Njyanama y'akarere ka Nyamasheke hatowe ingengo y'imari isaga miliyali 48
Kuri uyu wa 29 Kamena 2026 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Nyamasheke, Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke Pro. Kamana Emmanuel yayoboye inama isanzwe y'inama Njyanama y'Akarere.
Zimwe mu ngingo iyi nama yibanzeho harimo 1. Kwemeza inyandikomvugo y'Inama Njyanama yo ku wa 27 Werurwe 2026; 2. Kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry' imyanzuro y'inama isanzwe y' Inama Njyanama y' Akarere yo ku wa 27 Werurwe 2026; 3. Kugezwaho raporo y'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y' Akarere 2025/2026; 4. Kugezwaho raporo y'imikoreshereze y'ingengo y'imari 2025/2026; 5. Kugezwaho umushinga w'ingengo y'imari mu mwaka wa 2026/2027 n'iteganyabikorwa ry'amasoko ya Leta mu Karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 2026/2027; 6. Kugezwaho raporo y'amezi atandatu (Mutarama-Kamena 2026) y'ibyakozwe na Komite Nyobozi y'Akarere; 7. Gusuzuma no kwemeza imyanzuro ikubiye muri raporo y'Amakomisiyo na Komite y'Ubugenzuzi; 8. Ibintu n'ibindi
Nyuma yo kugaragarizwa umushinga w'ingengo y'imari y'umwaka 2026-2027, abajyanama bemeje iyi ngengo y'imari ingana na miliyari 48,300,780,398 izafasha Akarere mu bikorwa binyuranye birimo iby'iterambere, imiyoborere myiza n'imibereho myiza y'abaturage.
Abajyanama kandi bemeje imyanzuro inyuranye y'inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere yateranye kuri uyu wa 29 Kamena 2026, basaba komite nyobozi gukomeza kuzuza inshingano zayo nk'uko bisabwa n'amategeko, bemeza n'indi myanzuro inyuranye.
Ku wa 28 Kamena 2026 mu karere ka Nyamasheke hasojwe igiterane cy’iminsi ibiri y’ivugabutumwa cyateguwe n’itorero ADEPR Paruwasi Nyamasheke mu rwego…
Kuri uyu wa 29 Kamena 2026 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Nyamasheke, Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke Pro. Kamana Emmanuel yayoboye…
Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 ba Mutimawurugo b'Akarere ka Nyamasheke bari kumwe n'Umuyobozi w'AKARERE ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, Umuyobozi…
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…