Kwibohora32: Urubyiruko rwa Nyamasheke rwasabwe gukunda umurimo rukareka ubusongarere

Byagarutsweho na Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Desire mu birori byo kwizihiza Kwibohora32 byizihirijwe mu murenge wa Ruharambuga ku rwego rw'Akarere kuri uyu wa 04 Nyakanga 2026.

Bwana Muhayeyezu Joseph Desire mu ijambo rye yagaragaje ko hari impungenge zo gukomeza gusigasira ibyagezweho igihe cyose urubyiruko rwaba rudakunze umurimo, arushishikariza kudasuzugura umurimo kuko umurimo bamwe bafata nk'uciriritse ari wo uherwaho mbere yo kugera ku murimo wisumbuye. Yasabye ababyeyi kandi gukundisha urubyiruko umurimo kugira ngo ejo hazaza h'igihugu hazabe ari ah'abakunda umurimo kuko bawutojwe bakiri bato. 

Yabigarutseho muri aya magambo agira ati: “…Ikindi ni ukureka ubusongarere; mubona ko muri iyi minsi umuryango ufite ibibazo bikomeye cyane, harimo ibyonnyi tutabura kuvugira aha nk'ababyeyi, aho ubona urubyiruko rutagishaka gukora. Rubyiruko umurimo ni wo ushobora gutuma utera intambwe iyo ari yo yose mu iterambere. Umurimo kandi dukunze kuvuga ko ari nk'urwego abafundi bakoresha; hari intambwe ya mbere ukagenda uzamuka. 

Akazi kose ubonye uyu munsi, gatangire; ejo uzazamuka ujye ku ntera ya kabiri, ejobundi ugere ku ntera ya gatatu. Natwe turi aha, ubu ndi Visi Meya ariko ntabwo ari aha natangiriye, hari ahandi natangiriye… Babyeyi, mutoze abana umurimo. Duhereye ku kubyuka kare, kwahirira amatungo dufite..tubatoze gukunda umurimo duhereye mu ngo zacu, kuko umwana watojwe gukora mu muryango, atanga icyizere ku gihugu ko azaba umukozi mwiza wubaka u Rwanda rw'ejo hazaza.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 32 byabimburiwe no gusura inzu zubakiwe abaturage batishoboye mu mudugudu wa Nganzo ho mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga, ubuyobozi bw'Akarere burangajwe imbere na Visi Meya Muhayeyezu Joseph Desire wari kumwe n'ingabo n'inzego zindi z'umutekano n'ubuyobozi bw'umurenge wa Ruharambuga bashyikiriza inzu KANKINDI Velonique nk'umwe mu baturage batishoboye bubakiwe inzu muri uwo mudugudu. 

Muri ibi birori kandi abaturage ba Ruharambuga bamuritse umusaruro ukomoka ku buhinzi bukorerwa muri uyu murenge bigizwe n'ibihingwa ngandurarugo na ngengabukungu, bahamya ko bakomeje guhamya intambwe mu ntego kandi basigasira ibyagezweho. 

Ibirori byasojwe n'imbyino zinyuranye z'itorero n'ubusabane ku baturage babyitabiriye.


Kwibohora32: Abaturage ba Ruharambuga bishimiye ibikorwa by’imibereho myiza byabagejejweho mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora

Kwibohora si amateka gusa, ahubwo ni urugendo rukomeje rwo kubaka imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere igihugu
Read more →

Kwibohora32: Urubyiruko rwa Nyamasheke rwasabwe gukunda umurimo rukareka ubusongarere

"Nanjye mubona aha nka Visi Meya, si ho natangiriye, hari ahandi natangiriye. Akazi kose ubonye gakorane umurava, uve ku ntera imwe ujya ku yindi.…
Read more →

Bamwe mu baturage batishoboye ba Nyamasheke bafashijwe n'itorero ADEPR Paruwasi ya Nyamasheke

Ku wa 28 Kamena 2026 mu karere ka Nyamasheke hasojwe igiterane cy’iminsi ibiri y’ivugabutumwa cyateguwe n’itorero ADEPR Paruwasi Nyamasheke mu rwego…

Read more →

Mu nama isanzwe ya Njyanama y'akarere ka Nyamasheke hatowe ingengo y'imari isaga miliyali 48

Kuri uyu wa 29 Kamena 2026 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Nyamasheke, Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke Pro. Kamana Emmanuel yayoboye…

Read more →

BA MUTIMAWURUGO BA NYAMASHEKE BASUYE INTWAZA ZO MU RUGO RW'IMPINGANZIMA MU KARERE KA RUSIZI

Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 ba Mutimawurugo b'Akarere ka Nyamasheke bari kumwe n'Umuyobozi w'AKARERE ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, Umuyobozi…

Read more →

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →
-->